Ubusanzwe urugo rugizwe n’umugabo, umugore n’abana. .
Mu bihugu byose abagize urugo bagabagabana imirimo yarwo, ari bwo buryo bwo kurwubaka.
Dore uko kera byagendaga mu Rwanda ariko ubu biragenda bihinduka: umurimo wa mbere w’umugabo wari uguhinga, niwe kandi wubakaga urugo akanarutabarira; mu nzara akaruhahira. .
Umugore yaratekaga, agakubura, agategura; guhinga yarahingaga ariko bikitirirwa umugabo we. .
Umwana w’umuhungu yafashaga se imirimo ya kigabo nko kwasa inkwi, kuvoma amazi no kuragira amatungo; naho uw’umukobwa yafashaga nyina imirimo ya kigore: umukobwa niwe wasyaga, agateka, agakubura, agategura, agakora n’iyindi mirimo yose y’isuku. .
Nguko uko abana bafashaga ababyeyi babo imirimo yo mu rugo. .
Iyo ababyeyi babaga babuze ukombagira, abakobwa nabo bashoboraga gukora imirimo igenewe abahungu. .
Umurimo utaranogeraga abahungu ni uwo gukubura. .
Umwana w’umuhungu iyo yakoreshwaga uwo murimo, wasangaga se atwama uwawumubwirije kuko wamuteraga ipfunwe mu bandi bana. .
Abagabo nabo bashoboraga guteka nk’iyo babaga bagiye guhahira kure, cyangwa guhakwa no gufata igihe kwa ba shebuja, cyangwa barapfakaye n’urubyaro rukabashiraho. .
Naho ubundi uwitekeraga, yabaga anyuranije n’amategeko agenga urugo. .